English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika yongeye kugaba ibindi bitero ku nyeshyamba z’Aba-Houti

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zongeye kugaba ibitero ku mutwe w’Aba-Houti uterwa inkunga na Irani muri Yemen,ni inshuro ya kane ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaba ibitero kuri uyu mutwe.

Ibiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko izi nyeshyamba zagabweho ibitero byo mu bwoko bwa Tomahawk ndetse byibasira ibirindiro by’izo nyeshyamba .

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze iminsi zitangaza ko uyu mutwe ariwo ugaba ibitero ku mato yabo y’ubucuruzi anyura mu njyanja itikura.

 

Ibi byatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifata umwanzuro wo gushira uyu mutwe ku rutonde rw’imitwe iteye ikibazo muri ako karere.

Aba-Houti batangiye kurasa ubwato butwara ibicuruzwa muri Gashyantare 2023,uyu mutwe uvuga ko ubwo bwato buba bujyanye intwaro zifashishwa n’ingabo za Israel mu ntambara Israel ihanganyemo na Hamas.

Igihugu cy’Ubwongereza cyatangaje ntaruhare cyagize mu ibitero byo kuwa gatatu mu gihe cyari cyemeye ko cyagize uruhare mu bitero byagabwe kuri uyu mutwe mu minsi ishize.



Izindi nkuru wasoma

Rashid Hakuzimana yanze kwiregura ahubwo asaba Iphone,Radio,mudasobwa n'ibindi byinshi

Agapfundikiye Amerika yahaye Ukraine kari gukora amahano m'Uburusiya

Amerika yafatiye ibihano abayobozi barindwi b'imitwe yitwaza intwaro

Intambara ya Ukraine n'Uburusiya igiye guhindura isura Amerika yamereye Ukraine inkunga ikomeye

Israel yakubise ahababaza Iran,Iraq na Syria mu bitero byo kwihimura



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-18 10:35:35 CAT
Yasuwe: 70


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-yongeye-kugaba-ibindi-bitero-ku-nyeshyamba-zAbaHouti.php