Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Minisitiri Dr Uwamaliya yasuye ikigo cy'icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango   Dr. Valentine Uwamariya  yasuye ikigo cy’icyitegererezo mu Karere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. gikorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Minisitiri Dr Uwamariya yakiriwe n’umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, wamugaragarije imikorere y’iki kigo cyubatse mu kigo cya Polisi y’u Rwanda ariko ko nta rwego urwo ari rwo rwose rukumiriwe kukigana. 

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana n’uwo ari we wese kugira ngo iki kigo kibashe gukomeza gusohoza inshingano zacyo.

DIGP Ujeneza yagize ati: ”Polisi y’u Rwanda yiteguye kandi ishimishijwe no gukorana  n’inzego zose ndetse n’abantu ku giti cyabo mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana."

"Iki kigo cyashyiriweho kurwanya no gukumira ibyo byaha ari nayo mpamvu dukangurira abantu kukigana bagakorana nacyo ntacyo bishisha kuko ari icyabo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr.  Valentine Uwamariya yavuze ko yishimiye ibimaze kugerwaho mu myaka  irindwi ishize iki kigo gishinzwe cyane cyane mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Ati: ”Naje hano gusura iki kigo kugira ngo menye uruhare rwacyo mu kurwanya no gukumira ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikorerwa abana. Tugamije kurebera hamwe uko twanoza imikoranire hagati y’iki kigo na Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ndetse n’ibindi bigo  kugira ngo hashyirweho imishinga y’igihe kirekire.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo hari byinshi bimaze kugerwaho n’iki kigo ariko hari n’ibindi byinshi bigomba gukomeza gukorwa binyuze mu bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo iki kigo kibashe kugera ku ntego zacyo.

Ikigo cy’akarere cy’icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, ni umusarurow’imyanzuro y’ Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD), mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bwiswe mu rurimi rw’Icyongereza ‘UNiTE campaign to end Violence Against Women and Girls’.

Iki kigo cyihatiye kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ubushakashatsi, Kwegeranya no guhanahana amakuru, Kubika amakuru y’ibikorwa by’indashyikirwa, Gutegura ibikorwa by’ubufatanye n’abaturage mu kubungabunga umutekano, Kunoza imikoranire n’izindi nzego, Gushyiraho amategeko no kugena gahunda zifasha ibihugu bigize umuryango.