Ibijya gushya birashyuha: Iby’ingenzi byo kwibuka ku mutoza watandukanye na Rayon bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Yamen Zelfani wari Umutoza mukuru wa Rayon Sports, batandukanye mu gihe shampiyona ikiri mbisi. Turebere hamwe icyo imibare igaragaza ku mikino y’uyu mutoza washidikanyweho rugikubita.

Binyuze kuri Twitter y’iyi kipe, batangaje ko batandukanye na Yamen Zelfani nk’umutoza mukuru kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ukwakira 2023.

Izindi Nkuru

Ibi bikaba byabaye nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wabaye ku wa Gatandatu kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavyu.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Tunisie asize Rayon Sports ku mwanya wa Karindwi muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota atandatu mu mikino ine imaze gukina.

Kuva yagera mu Rwanda, Yamen yakunze kumvikana ashyamirana n’abakinnyi be ndetse n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda.

Imwe mu zindi mpamvu zatumye batandukana, ni umusaruro nkene urimo kutabasha kugeza ikipe ya Rayon Sports mu matsinda ya CAF Conféderation Cup.

Ikipe iraba isigaranye umwungiriza we, Mohammed Wade, mu gihe hagishakwa ikindi gisubizo kirambye kuko shampiyona ikiri mbisi.

Ubwo yazaga mu Rwanda, Yamen yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe yashoboraga kongerwa.

Yamen Zelfani kuva yagera muri Rayon Sports, yatoje imikino imikino icyenda y’amarushanwa, akaba yaratsinzemo imikino itatu, atsindwa umwe hanyuma anganya imikino itanu.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru