Perezida Kagame yamaganye ibitero by’iterabwoba ku basivili ba Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye ibitero by’iterabwoba bikomeje kugabwa n’inyeshyamba za Houthis ku basivili muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).

Hashize iminsi bitangajwe ko hari ibitero byagabwe n’izo nyeshyamba byahitanye abasivili bagera kuri 11 bigakomeretsa abandi, ndetse byangiza ibikorwa bitandukanye birimo n’imodoka zitwara ibikomoka kuri peteroli.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye kuri telefone n’Igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’Ingabo za UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan. Avuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi bibangamiye amahoro n’umutekano mu karere.

Perezida Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu bufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gushyigikira ibyemezo byose icyo gihugu kizafata mu kurinda ubusugire n’umutekano wacyo n’uw’akarere muri rusange.

Ibiro ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emirates News Agency, byatangaje ko Umukuru w’Igihugu kandi yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha Sheikh Mohamed bin Zayed, ku bw’abaguye muri ibyo bitero, ndetse anifuriza abakomeretse gukira vuba.

Sheikh Mohamed yashimiye Perezida Kagame k’ubwo kwifatanya n’Igihugu cye mu kababaro, ndetse n’inkunga ubufatanye n’Ubumwe u Rwanda rwiyemeje gushyigikiramo UAE, aboneraho kwifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kugira amahoro n’umutekano birambye.

Inyeshyamba za Houthis zigaba ibitero ku basivili zikabica
Inyeshyamba za Houthis zigaba ibitero ku basivili zikabica

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi na ko katangaje ko icyo gitero cyagabwe kuri Abu Dhabi n’inyeshyamba za Houthis ari “ibitero by’iterabwoba”, kandi ko ababikoze bagomba gushyikirizwa ubutabera.

Inyeshyamba zo muri Yemen zitwa Houthis zemeza ko hari ibikorwa byazo by’iterabwoba byamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, byose bikorwa kubera ubufasha bwa gisirikare iki gihugu giha Leta ya Yemen mu kurwanya izo nyeshyamba n’ibikorwa by’iterabwoba.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zinjiye mu bikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba kuva muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka