You are on page 1of 2

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA B

AMASOMO: Intu 9, 26-31; Zab 21; 1 Yh 3, 18-24; Yh 15, 1-8

KOKO TUTARI KUMWE NTACYO MWASHOBORA

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,


Tugeze ku cyumweru kigira gatanu cya Pasika. Nkuko twabyumvaga mu ivanjili yo ku cyumweru
gishize, Yezu akomeje kutwibwira, akamenyesha ku mugaragaro uwo ari we: „‟ Ndi umuzabibu
w‟ukuri, naho Data akaba umuhinzi “ (Yh15,1). Ku cyumweru gishize, yatwibwiraga mu ishusho
ry‟Umushumwa Mwiza. Birumvikana niba arenzaho ku ijambo umushumba akavuga ko ari
Umushumba Mwiza, ni uko hari abashumba batari beza. Uyu munsi nabwo aratubwira ko ari
umuzabibu, atari umuzabibu ubonetse wose, ahubwo ko ari Umuzabibu w‟Ukuri.
Umuntu akaba yavuga ko amasomo yo kuri icyi cyumweru adufasha kuzirikana k‟ubuzima
bw‟uwemeye kwakira Kristu mu buzima bwe, n‟amatwara agomba k‟umuranga buri munsi. Ni ibyo
Yohani ari kutubwira mu isomo rya kabiri aho agira ati: “ Dore itegeko ry‟Imana: ni uko twakwemera
izina ry‟Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nkuko yabidutegetse (1Yh3,23). Ni uko
urugero rw‟umwigishwa w‟ukuri tukarusanga mu isomo rya mbere aho tubona Pawulo intumwa
nk‟umukristu watwaye imbuto nziza kandi nyinshi aho amariye guhura na Kristu, yavuye mu byo yari
ahugiyemo byose maze yegukira kwamamaza Kristu uko bwije ni uko bukeye atiganda kandi byose
akabikorera muri Nyagasani. Ibyo bikatwereka ko natwe ntacyo twakwishoboza tudafashijwe na
Nyagasani we dutumikira.

Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe: Aya magambo ya Yezu dusanga mu Ivanjili ya
none, aradufasha kuzirikana ku Kubana na Kristu mu buzima bw‟uwemeye kumukurikira.
Umwigishwa w‟ukuri wa Kristu agomba kubana na We, akamwiga ingiro n‟ingendo. Bitabaye ibyo
ntacyo yageraho. Ni ibyo aya magambo ya Yezu twumvise atubwira: « uba rero muri jye, nanjye
nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. » (Yh 15,5)

Yezu ni Umuzabibu. Abigishwa be bakaba amashami. Umuzabibu ni wo ubeshejeho amashami yawo.


Kandi ishami ritagishoboye kurya ibyo umuzabibu urigaburira riruma; mu yandi magambo rirapfa:
Maze ubundi rigacanwa. Yezu araburira abigishwa be ko ari uko na bo bizabagendekera niba batunze
ubumwe na we. Usibye no kuba ntacyo bazashobora; ahubwo ntibazanabaho. Bazajugumywa mu
muriro bashye. Kuko kubaroha muri uwo muriro atari cyo cyamuzanye, Yezu waje kuwubarokora
abwira abigishwa be, ati « uba rero muri jye, na njye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari
kumwe nta cyo mwashobora. » Aho ni ho Yezu ararikira abigishwa be kwerekeza: kunga ubumwe na
we kugira ngo bere imbuto nyinshi z‟Ubugingo bw‟iteka muri bo ubwabo no mu bandi, barangwa
n‟urukundo rutaryarya.

Bavandimwe, aya magambo ya Yezu muri iki gihe turimo, afite uko yakumvikana kuko benshi
babayeho nk‟abihagije cyane cyane iyo bafite cya kigirwamana cyitwa ifaranga, bityo ugasanga
imigambi yacu na gahunda zacu bihabanye n‟ugushaka kw‟Imana kuri twe.
Hari benshi bibwira ko bashoboye kwibeshaho: Kazitunga, Ndihagije, Ndishoboye na Ndishoboje
n‟andi mazina turayumva cyane muri iyi minsi. Ndetse abenshi bageze aho babaho baziko
babeshejeho n‟abandi: ndi igabo, ninjye mbagize, ntahari mwapfa n‟andi magambo menshi twumva
atugaragariza imyumvire ya muntu w‟iki gihe wumva yihagije.
Muri makeya turi Imana yacu. Nta yindi Mana dukeneye kuyoboka kuko nta mana iyoboka iyindi.
Ifite iyindi iyitegeka ntiyaba ikiri imana. Mu mishinga dukora no mu byo duteganya nta wundi
ugomba kutugira inama, nta rindi jambo tugomba kubwirwa. Ijambo ni iryacu. Twariremye. Turirera
turikuza. Kandi n‟urupfu niruramuka rudutinyutse kuko ubusanzwe dufite byinshi na benshi
baruturinze (ikoranabuhanga, urukingo, agakingirizo, imiti, abaganga, abashinzwe umutekano
n‟ingabo, amafaranga…), ariko nirunaduhangara, tuzamanukana ikuzimu ishema n‟isheja. Tuzagenda
twemye nk‟abantu b‟abagabo koko batigeze bahakirizwa Kuri iyo Mana yabo itagize icyo ivuze
n‟icyo imaze.
Akenshi iyo ni yo mvugo yacu. Niba tutanabivuga, akenshi tubaho ari byo dukurikiza. Niba tutavuga
n‟ibyo byose tuvuga bimwe muri byo.
Iyo rero muntu atageze aho kumva iri jambo rya Yezu : “ koko tutari kumwe ntacyo mwashobora”
biragorana. Turasabwa rero guca bugufi kuko ari umugenzo mbimburirayindi ku mwigishwa w‟ukuri
wa Kristu nkuko Agusitini mutagatifu yabidusigiyeho umurage, ubwo bamubazaga ibintu bitatu
ngombwa k‟ushaka gukurikira Kristu; akabasubiza ababwira ko icya mbere ari ukwicisha bugufi; icya
kabiri ari ukwicisha bugufi n‟icya gatatu ari ukwicisha bugufi. Aho uwo mugenzo mwiza wabuze
guca bugufi ugasenga Imana biragoranye. Bityo rero natwe turasabwa gucika ku ngeso mbi zacu
zatugose, tukihambura uko kwikuza kwacu tukabana na Kristu nk‟amashami k‟umuzabibi.

Umbamo nanjye nkamubamo ni we wera imbuto nyinshi: Umuntu wumva aya magambo
ntiyabura kwibaza ibibazo bikurikira : kubana na Kristu bivuga iki? Ni iyihe gihamya ko nahuye na
Kristu kandi mbana na We?

Gatigisimu ya Kiliziya itubwira ko abakristu ari abemera Yezu Kristu, bagakurikiza inyigisho ze
(bakemera kubana na We), kandi bakaba baravutse bundi bushya ku bw‟amazi na Roho Mutagatifu,
cyangwa bari mu nzira yabyo. Ibyo biratwumvisha ko kubana na Kristu bidusaba kuba abakristu
nyabo batari bamwe bo mu mafishi no mu bitabo bya Batisimu ahubwo abemera koko kubana na
Kristu. Mu Ivanjili ya none ijambo „Kubana‟ ryagarutse inshuri nyinshi byumvikanisha uburemere
rifite ku isano ya Kristu n‟umwigishwa we.

Umubano tugirana na Kristu ntabwo uhwanye n‟uwo tugirana n‟izindi ncuti zacu zisanzwe: abo
tuvukana, ababyeyi, abo twiganye, abo duturanye, abo dusangira agacupa n‟abandi. Ni umubano
wihariye ariko uba isoko yo kubana neza n‟abo bose duhorana muri ubu buzima. Kubana na Kristu
twabihinira mu nzira eshatu z‟ibanze: mu Ijambo ry‟Imana dusanga mu Byanditswe Bitagatifu, mu
Isengesho ndetse no mu Masakaramentu ya kiliziya. Ibyo byose ni ibidufasha guhura na kristu kandi
bigashyigikira umubano wacu na We. Dukomeze rero gusabirana kuba abigishwa bazima ba Kristu
nk‟amashami k‟umuzabibi.
Tubisabe twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko twatangiye ukwezi kwa gatanu kwahariwe
kwimwiyambaza by‟umwihariko. Dushishikare rero twegukire Rozari yacu tumusabe none kuva ku
izima; maze tuzinukwe kwikuza ku ari byo bidutera kutemera Ubuzima Yezu aha abemeye
kumwizirikaho no kumwizihira. Bikira Mariya adusabire kumva rwose ko hanze ya Kristu Yezu
wapfuye akazuka nta buzima, nta kuzo nta n‟izimano. Bityo twese kuva none duharanire kunga
Ubumwe na Kristu Yezu we Mukiza n‟Umutegetsi rukumbi.

Nyagasani Yezu nabane namwe!


Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

You might also like