Imyitwarire y'umuryango wa Kourtney Kardashian nyuma yo kumenya ko atwite ntivugwaho rumwe

Imyitwarire y'umuryango wa Kourtney Kardashian nyuma yo kumenya ko atwite ntivugwaho rumwe

 Jun 19, 2023 - 04:50

Kourtney Kardashian aherutse gutagariza mu gitaramo ko atwite, ariko uburyo umuryango we wakiriye aya makuru, ntibwavuzweho rumwe.

Kourtney Kardashian aherutse gushishura ko atwite umwana wa Travis Baker, ariko, umuryango wa Kardashian harimo na nyina Kris Jenner, basa nkaho bihungije aya makuru meza kuko nta kimenyetso bagaragaje cyo gushyigikira uyu mumyamuryango wabo ku mbuga nkoranyambaga.

Uburyo umuryango wa Kourtney Kardashian waryumyeho nyuma yo kumenya ko atwite, byibajijweho byinshi

Amakuru yo gutwita kwa Kourtney yakwirakwiriye nk’umuriro kuri interineti akimara kubibwira umugabo we w’icyamamare Travis Baker, mu gitaramo cyo ku wa Gatanu.

Amakuru yasakaye vuba, kandi umuntu umwe wenyine washyize amakuru yo gutwita ku mbuga nkoranyambaga ni Kim Kardashian, watangaje aya makuru akoresheje inkuru ya Instagram.

Benshi mu bagize umuryango wa Kardashian-Jenner, ubusanzwe basangira amakuru y’ingenzi binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ariko, nk’uko Life & Style ibivuga, kuri iyi nshuro, Kim wenyine ni we wakiriye amakuru y’uko mukuru we atwite.

Kourtney Kardashian aherutse gutangaza ko atwite umwana wa Travis Baker 

Amakuru yo gutwita kwa Kourtney afite ubusobanuro bwihariye kuri we na Baker, kuko bari bagerageje kenshi kubyara binyuze muburyo bwa IVF, ariko bikajya byanga.

Hagati aho, iki kinyamakuru cyavuze  ko uku kuruma gihwa k’uyu muryango, birimo guterwa n’amakimbirane akomeje kuba hagati ya Kim na Kourtney, nubwo Kim ari we wabashije kwerekana ko ashyigikiye mushiki we.