Umukinnyi wa rayon Sports yahagaritswe kubera imyitwarire

Umukinnyi wa rayon Sports yahagaritswe kubera imyitwarire

 May 5, 2023 - 05:37

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guhagarika umuzamu wayo Hategekimana Bonheur kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino batsinzemo Police FC.

Rayon Sports yahannye Hategekimana Bonheur wari umuzamu wayo mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kane cy'Igikombe cy'amahoro, umukino baherutse gutsindamo Police FC ibitego 3-2 bakanayisezerera ku giteranyo cy'ibitego 6-4.

Bonheur yashyamiranye na bagenzi be abashinja kumutsindisha biturutse cyane cyane ku gitego cya kabiri iyi kipe yatsinzwe na Kayitaba jean Bosco wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Bagenzi ba Hategekimana Bonheur barimo kapiteni Rwatubyaye Abdul bageragezaga kumubwira ngo atuze ariko ntabyumve dore ko byanamuvireyemo guhabwa ikarita y'umuhondo n'umusifuzi. 

Ibi ntabwo byarangiriye mu mukino gusa dore ko n'umukino urangiye yivumbuye agashaka kwanga kujya gukomera amashyi abafana ubona akirakaye cyane ndetse ngo ageze no mu rwambariro yashatse kurwana n'abakinnyi bagenzi be. 

Amakuru ahari aremeza ko Rayon Sports yamaze guhagarika Bonheur umukino umwe, akaba ari umukino iyi kipe izakiramo Gorilla FC ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023.

Rayon Sports ikomeje kwitegura uyu mukino wa Gorilla mu gihe igeze mu minsi ya nyuma yo kurwanira Igikombe cya shampiyona. Mu gihe habura imikino itatu gusa, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports.

Bonheur yashinje bagenzi be kumutsindisha

Bonheur yasabwaga gutuza ariko akanga